Indirimbo ya 152 mu GUSHIMISHA

1
Har’ umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n’ umwe!
Nta n’ udukiz’ ubumuga nka We:
Oya ye, nta n’ umwe !
Gusubiramo
Yes’ az’ ibiturushya byose;
Atuber’ umuyobora
Har’ umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n’ umwe !
2
Har’ und’ utungan’ akera nka We?
Oya ye, nta n’ umwe!
Nyamara nta wiyoroshya nka We:
Oya ye, nta n’ umwe
3
Nta munsi n’ umw’ adusigirira;
Oya ye, na hato !
Haba n’ ijoro tutaba kumwe,
Oya ye, na hato !
4
Mbese, har’ uwo yigez’ ahana ?
Oya ye, nta n’ umwe !
Mu banyabyaha, har’ uw’ aheza ?
Oya ye, nta n’ umwe
5
Har’ indi mpano twahabwa nka We?
Oya ye, na hato!
Itamutwimye yatwim’ ijuru?
Oya ye, na hato !
6
Reka dushim’ Umukiza wacu !
N’ ukuri: nashimwe!
Azaz’ asange dutegereje :
N’ ukuri: azaze!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 152 mu Gushimisha