Indirimbo ya 103 mu GUSHIMISHA

1
Kera nari mw isayo
Y’ ibyaha, ngira ngo
Nd’ uw’ Imana, ndi mwiza;
Nyuma, nsanga nibeshya
Gusubiramo
Imana yanjye
Yarandokoye !
Ubu, ni Yo nsingiza
Kuko yankijije
2
Nuko Yes’ ansangamo,
Mbyigaraguramo,
Ati : Mwan’ unyemere,
Ngutabare, ngukize !
3
Haz’ Umwuka Wer’ ubgo
Mu mutima wanjye,
Mbona ko nacumuye;
Ndihan’ arandokora
4
Mana, ndagushimira
Yuk’ Umwana wawe
Atandetse ngo nzapfa
Nkiri mu byaha byanjye
5
Reka njye nkuyoboka;
Nta wundi nifuza
Noneh’ unyiharire;
Mwami Yes’ untegeke
6
Nahatswe na Satani;
Nta cyiza yampaye;
Amp’ urupfu rw’ iteka ;
Ni kw ahemb’ ingabo ze
7
Ariko, Mucunguzi,
Wowe wangabiye
Ubugingo ku buntu,
Buva ku Musaraba



Uri kuririmba: Indirimbo ya 103 mu Gushimisha