Indirimbo ya 327 mu GUSHIMISHA

1
Ni byiza kureb’ ab’ Imana
Baterana bakundanye;
Mwuka Wera naw’ ubakunda
Ubazenguruts’ umucyo
{ Gusenga n’ indirimbo byabo
Bitumbagira mw ijuru. } x 2
2
Iyo bagez’ imbere yawe,
Baje gusangira nawe,
Urukundo ruva mw ijuru
Rurabanezeza cyane;
{ Imitima yabo yizeye
Ijy’ igusingiz’ iteka. } x 2
3
Ubwo bugingo bubeshaho
Abacunguwe ba hose,
Imitima yab’ inezezwa
N’ ukw ihor’ ibon’ ibyiza
{ Itorero ryawe ritunze
Ubuntu bgawe busaga. } x 2
4
Mana y’ urukund’ utwigishe
Gukundana neza rwose,
Ngo duhabg’ Ibyokurya Byera,
Tweger’ Uruhimbi rwawe
{ Irari ry’ imitima yacu
Rib’ iryo guhazwa nawe. } x 2



Uri kuririmba: Indirimbo ya 327 mu Gushimisha