Indirimbo ya 47 mu GUSHIMISHA

1
Ube maso, Mukristo:
Nturuhuke nonaha,
Amakub’ ari hfi;
Usabe !
2
Ababisha b’ Imana
Bajya bakwubikira,
Baguciriy’ ibico;
Usabe !
3
Ujye wambar’ intwaro
Yesu yakwihereye
Ku manywa na n’ ijoro,
Wirinde !
4
Umv’ abatsinze kera
Iyo ntambar’ urwana;
Baraguhugura, ngo :
Usabe !
5
Umva n’ Umwami wawe,
Yesu wagupfiriye,
Ni we watubgiy’ ati :
Ba maso !
6
Iryo jamb’ uryemere
N’ umutima wizeye,
Kugira ng’ urikore:
Usabe !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 47 mu Gushimisha