Indirimbo ya 74 mu GUSHIMISHA

1
Njye mfit’ Umukiz’ ujy’ amvuganira ku Mana
N’ inshut’ idahana, si nk’ izo mw isi
Itek’ arandind’ akankingira n’ ibyago
Icyamp’ Uw’ akab’ Umukiza wawe !
Gusubiramo
Njye ninging’ Imana ngw ikwereke Yesu
Ng’ umwakire nawe : ni ko ngusabira
2
Nahaw’ ikibanza na Data wo mw ijuru,
Mu rugo rwe rwera kubg’ umwana we
Azangezayo ngo tuban’ iteka ryose
Icyampa ngo nawe tuzabaneyo !
3
Nzahabga n’ umwambaro mwiza, wera cyane,
Tw’ abacunguwe yatubikiyeyo
Njya ngir’ amatsiko, nkakwifuza, mugenzi
Icyampa ngo naw’ uzawambar’ ubgo!
4
Kur’ ubu, njya ngir’ amahoro mu mutima,
Nyahawe na Yes’ Umukiza wanjye
Atemba nk’ uruzi : ab’ isi ntibayazi
Icyampa ngasang’ uyahawe nawe !
5
N’ umara kumwera h’ Umukiza wawe,
Uhamye mu band’ iby’ agukoreye
Usabe n’ Iman’ ibahishurire Yesu,
Bahabg’ ubgo buntu wahawe nawe



Uri kuririmba: Indirimbo ya 74 mu Gushimisha