Indirimbo ya 301 mu GUSHIMISHA

1
Nd’ agatama ka Yesu,
Ndanezerewe cyane
Mfit’ Umwungeri mwiza;
Ajy’ andagira neza
Arankunda, ndabizi;
Ijwi rye ndaryitaba
2
Ajy’ anyahura neza;
Ntanyica, ntankubita
Kand’ angenza buhoro,
Ajy’ andagir’ aheza
N’ iyo nagiz’ inyota,
Anshor’ amazi meza,
3
Singitinya, noneho :
Ndi mu ntama za Yesu :
Igihe ni kigera,
Akanshyura mu rugo
Nzagir’ umunezero;
Nta bukene kwa Yesu



Uri kuririmba: Indirimbo ya 301 mu Gushimisha