Indirimbo ya 18 mu GUSHIMISHA

( a )
1
Umwungeri wacu ni we Yesu;
Ajy’ arind’ intama ze.
Aturagira mu bgatsi bgiza;
Ni W’ utubumbatira.
{ Yes’ Umwami, Yes’ Umwami
Ni We waducunguye: } x 2
2
Ni twe Ntama zawe, Mwami Yesu,
Utuyobor’ inzira !
Uturind’ ibyago n’ amakuba,
Udukure mu byaha !
{ Yes’ Umwami, Yes’ Umwami
Mutabazi, twumvire ! } x 2
3
Yesu yemeye kutwakir’ ubu,
Nubgo dukiranirwa.
Amaraso Y’ aratwuhagira;
Ni We munyambabazi !
{ Yes’ Umwami, Yes’ Umwami
Twihute, tumwitabe.} x 2
4
Yes’ utwemere tw’ abagusanze,
Twihannye, tubabaye.
Ur’ Umwami kand’ ur’ Umukiza;
Tur’ abawe kuv’ ubu !
{ Yes’ Umwami, Yes’ Umwami
Dor’ abakwiragije ! } x 2
( b )
1
Mukiza, Mwungeri mwiza,
Dushorez’ urukundo
Ikiganza cyawe cyiza
kitugaburir’ ubu
Gusubiramo
Uhimbazwe, Mucunguzi,
Mukiza tur’ abaw’ iteka
Kand’ uhimbazwe, Yesu
2
No kubg’ imbabazi zawe
Utwuhagir’ ibyaha;
No kubg’ imbaraga zawe
Wez’ imitima yacu
3
Turashaka kukumvira
Mu mategeko yawe;
Nuko kubg’ ibyo, dushaka
kubon’ imyizerere
4
Mukiza, Mwungeri mwiza
Turagukurikira
Utugwiriz’ imbaraga
Kand’ ujy’ uturamira



Uri kuririmba: Indirimbo ya 18 mu Gushimisha