Indirimbo ya 235 mu GUSHIMISHA

1
Bakristo, nimuze, munezerwe mwese,
Nimuze, tugeran’ i Betelehemu
Muze kureb’ Umwami wahavukiye!
Gusubiramo
Nimuze, tumusenge ( x 3)
Ni Kristo Yesu
2
Imana Rurema, nubw’ isumba byose,
Ntiyanze kubyarwa n’ uwo woroheje
Iyaturemye, dor’ uko yamanutse !
3
Muririmbe cyane, bamalayika mwese,
Mut’ Isumba byos’ ihabw’ icyubahiro,
Kand’ amahor’ abe mu bo yishimira !
4
Tuje kukuramya, Mwami Yes’ uvutse,
Tuje kugusingiza, Mukiza Yesu,
Nubw’ ur’ Imana, none turaturanye



Uri kuririmba: Indirimbo ya 235 mu Gushimisha