Indirimbo ya 123 mu GUSHIMISHA

1
Yesu, ni Wowe musa mbonyemo
Amahoro nifuzaga
Najyaga nyashaka, sinyabone,
Ngasuhuz’ umutim’ iteka
Gusubiramo
None, ni Yes’ umpaza wenyine:
Nta n’ irindi zina nemera,
Kuk’ ubugingo n’ umunezero
Bibonekera muri We
2
Nifuzag’ uko nakwinezeza,
Ntita ku Mukiza wanjye
Nkimwirengagiza ntamwitaho,
Nukw’amfatish’ urukundo rwe
3
Najyaga njya kw iriba ry’ iyi si,
Mfit’ inyota nyinshi cyane,
Naba ngiye kunyw’ agakam’ ubgo,
Nuko nkayabura, nkiheba
4
Nuzuy ‘ agahinda n’ ubwihebe,
Mbuz’ ibyo niringiraga;
Maz’ amaso yanjy’ arahumuka,
Ndakureba, Yesu, ndanyurwa



Uri kuririmba: Indirimbo ya 123 mu Gushimisha