Indirimbo ya 429 mu GUSHIMISHA

1
Dor’ inzira nziz’ ijya mw ijuru
Ic’ aho yabambwe ku Musaraba;
Yayibwiy’ umwambuz’ umwe wihannye,
Ashir’ agahinda, arakizwa
2
Tuzakizwa na nde tutizeye
Umukiza wacu wadupfiriye ?
Yagiz’ agahinda k’ abarimbuka,
Atang’ ubugingo, ngw abakize
3
Nimukizwe mwese kurimbuka,
Mugir’ ubugingo bw’ abakijijwe,
Mwizigir’ Imana yabacunguye,
Muyiture byose kubwa Yesu
4
Dor’ uko mu Rwanda barimbuka !
Mubabwir’ imana yac’ ibakize,
Tuzahanwe na bo kuba mw ijuru,
Nta gahinda kose, nta kwicuza
5
Wa Musaraba we, ndakwifuza !
Waneshej’ urupfu rwic’ ab’ iyi si;
Watsinz’ i kuzimu n’ ibibabaza,
Uduhindura kub’ umunt’ umwe !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 429 mu Gushimisha