Indirimbo ya 385 mu GUSHIMISHA

1
Murinzi we menyesh’ igihe !
I wacu se n’i muhero?
At’ijoro ryinjiye cyane :
Buracya hanyuma
Ntukarire, ukomeze;
Nturorere kwiringira,
Kugez’igih’ uzagerayo
Ku muns’uhoraho
2
Murwanyi we, tyo mbwira nawe !
Ansubiza yitonz’ati :
Dore urugamba rurashira :
Guma mu ntambara !
Ntubabare wihangane ;
wirek’imirimo yawe
Tuzabon’ igihembo cyiza,
Nidutabaruka
3
Ndacyabaz’ ibyaremwe byose
Binsubiza bitya biti:
Iyi si yacu iza gushira,
Haz’ind’ihoraho
Umeny’ibyo bimenyetso
Bigaragaza kuza kwe;
Kand’ibyaremwe uko bingana
Byitez’impanda ye
4
Twishime mu mitima yacu
kukw’imuhiraarihafi
Duhumure, tuzaruhuka
Tutakibabara
Ntukarire, tuzabana;
Ibyago bizashiraho
Ntituzaburay’amahoro
Kwa Yesu mw’ijuru !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 385 mu Gushimisha