Indirimbo ya 26 mu GUSHIMISHA

1
Mana Rurema, ndagushima:
Wabonetse muri Yesu
Dor’ urukundo rwawe rwinshi
wakunze twebg’ abangizi!
Mana, watanz’ Umwana wawe
Ngw adukirish’ amaraso ye
2
Njye nguhimbaza, Mwami Yesu,
Kuko wangiriy’ ibambe,
Kandi wamfiriye ku Giti,
Unkurahw ibyaha byanjye
Muvunyi wanjye, ndagushima;
Ndakwihaye, mb’ uwawe rwose
3
Wasiz’ ubgiza bgawe bgose
War’ ufit’ ahw Iman’ iri,
Umber’ intama y’ igitambo,
Utwar’ ibyaha by’ abantu
Ngukundira, Mukiza wanjye
Ibyo wanyishyuriye byose
4
Urwo rukundo rwawe rwinshi
Rujya runtangaza cyane,
Uko nagiriw’ ubgo buntu,
Usumba byos’ akamfira!
Reka ngukunde, Mwami Yesu;
Iminsi yose ngushimishe
(Budage)



Uri kuririmba: Indirimbo ya 26 mu Gushimisha