Indirimbo ya 12 mu GUSHIMISHA

1
Tunezerewe k’ Umukiza yaje
Yadupfiriye twese, maz’ arazuka
Gusubiramo
Turirimbir’ Umukiza ko yadupfiriye!
Haleluya, tunezerwe kuko yazutse!
2
Tunezerewe kw ar’ umucyo w’ isi;
Ni we weyuy’ umwijima twahozemo
3
Tunezerewe kw amaraso yeza;
Yaduhay’ agakiza; turacunguwe
4
Tunezerewe ko twarihiriwe,
Ubg’ Uwera yapfirag’ abanyabyaha
5
Tunezerewe k’ Umukiz’ ariho;
Ni we Mwana w’ intama watsinz’ urupfu
6
Tunezerewe kw ari mw ijur’ ubu;
N’ Umuvugire wacu ku Mana yera
7
Tunezerewe k’ Umukiza wacu
Azaz’ atujyan’ atugeze mw ijuru



Uri kuririmba: Indirimbo ya 12 mu Gushimisha