Indirimbo ya 122 mu GUSHIMISHA

1
Ukunda kujy’ ambabarira
N’ Umukiza
Umfasha kujya nesh’ ibibi
N’ Umukiza
Umwami wanjy’ aranyizeza,
Nanjye nkunda kumukorera,
Kukw ashaka kubabarira
Umwegera
2
Nkund’ iyi nzira y’ agakiza
Y’ Umukiza,
Kukw ijy’ intera kunezerwa
Mu Mukiza
Nababazwa n’ iby’ isi cyane,
Mfashwa no kujya mwizigira,
Ngahora mpanz’ amas’ iteka
Umukiza
3
Ndashima rwos’ Uwankijije :
Ni we Yesu
Kand’ azanjyana mu bgami bge
Kukw ankunze
Nuko nemera gushorerwa
N’ Umwuka Wera w’ Umukiza,
Kukw ari Wo Mufash’ uhamya
Ibya Yesu



Uri kuririmba: Indirimbo ya 122 mu Gushimisha