Indirimbo ya 194 mu GUSHIMISHA

1
Mana nduburira amaso yanjye
Ku misozi
Mbe gutabarwa kwanjye kuzava he?
Mubimbgire
K’ Uwiteka niho guturuka
Ku Mana yaremy’ijuru n’isi
2
Ntizemera k’ibirenge byawe
biteguza;
Ikurinda ntabw’ihunikira
Ntisinzira
Imana irind’Abisirayeri
Ihor’iri maso ntisinzira
3
Imana ni Yo Murinzi wawe
wo kwizerwa
Niyo gicucu cy’iburyo bgawe
Gihoraho
Ku manyw’izuba ntirizakwica
N’ijoro ukwezi ntuzagutinya
4
Imana niyo ikurind’ibibi byose iteka
Imana niy’irind’ubugingo
Bgawe neza
Izakurind’amajya n’amaza
None no mu bihe bidashira



Uri kuririmba: Indirimbo ya 194 mu Gushimisha