Indirimbo ya 42 mu GUSHIMISHA

1
Mwami wanjye, nshaka kuba
Uwakijijwe nawe;
Nake kubgawe wenyine
Kuk’ ur’ umucyo wanjye;
Mu kwitonda kwanjye numve
Urukundo rw’ ukuri,
No mu mwijima w’ ijoro,
Nkwibuke, Mwami Yesu
2
Mwami wanjye nshaka kuba
Urumuri kubgawe,
Ngo njye mmurikir’ ab’ isi
Baheze mu mwijima
Nakire mu nzira zabo,
Bakuri kure cyane
Mbageze ku Mwami Yesu,
Ngo na bo bamwizere
3
Mwami wanjye nshaka kuba
Uvug’ ijambo ryawe,
Namamaze, Databuja,
Yuko watubambiwe:
Abari mu rupfu rubi,
Mbabgir’ ikibakiza,
Mpumuriz’ abababaye;
Nyobore bos’ i Bgami



Uri kuririmba: Indirimbo ya 42 mu Gushimisha