Indirimbo ya 89 mu GUSHIMISHA

1
Yesu yaje kunshaka,
Ndi kure, nzimiye,
Anshyira ku bitugu
Nukw arantarura !
Maz’ abamarayika be
Baririmba basingiza
Gusubiramo
Umv’ uko yankunze
Umv’ uko yanshatse !
Ibuk’ amaraso yanguze !
Mbur’uko mbivuga, numiwe
2
Yasanze nkomeretse,
Nukw aranyomora
Ampumurira neza
At’ Ur’ uwanjye ko !
Sinari numv’ ijwi nk’ iryo,
Nduhuka mu mutim’ ubgo
3
Anyereka n’ inkovu
Zo mu biganza bye,
N’ izatewe n’ amahwa
Zo mu ruhanga rwe
Nibaz’ icyo yambonyemo,
Cyatumye yihangan’ atyo!
4
None, tuban’ iteka;
Mu maso he hera
Hamvir’ umucyo mwinshi,
Uhor’ unyobora;
Amp’ ibikwiriye byose;
Mbur’ uko mbimushimira
5
Nduhutse mu mutima,
Amp’ amahoro ye
Iteka ntegereje
Umuns’ azazaho,
Antahukan’ angez’ i We
Anguze n’ amaraso ye



Uri kuririmba: Indirimbo ya 89 mu Gushimisha