Indirimbo ya 345 mu GUSHIMISHA

1
Umv’ iryo jwi rikwinginga :
N’ irya So wo mw ijuru !
Yiriw’ aguhamagara :
Umwitabe nonaha !
Gusubiramo
{ Nonaha . . . nonaha . . . !
Sanga Yesu nonaha ! } x 2
2
Ko wamaz’ imyaka myinshi
Uzerer’ uzimiye,
Mbese, ntiwaz’ uyu munsi
Ni byo bigukwiriye !
3
Wabuz’ amahoro mw isi;
Wuzuy’ umubabaro :
Banguka, wisunge Yesu;
Ni We buruhukiro !
4
Bwira Yes’ ibyaha byawe,
Na W’ akubabarire
Herek’ ugendane na We,
Mu nzir’ ijya mw ijuru !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 345 mu Gushimisha