Indirimbo ya 183 mu GUSHIMISHA

1
Tugiy’ i wacu mw ijuru :
Muze, mwi. . . sigara !
Gusingiz’ Umucunguzi:
Muze, mwi. . . sigara !
Abagezeyo baragwiriye;
Baranezererw’ Umwana w’ Intama
Abandi bari mu nzira :
Muze, mwi . . sigara !
2
Hazab’ umucyo mw ijuru :
Muze, mwisigara !
Muve mu mwijima mubi :
Muze, mwisigara !
Har’ ikamba Yes’ azatwambika;
Tuzanezeranwa n’ abakijijwe,
Ibyiza tubisangiye :
Muze, mwisigara !
3
N’ ushaka ko tujyanayo,
Ihane ! Ihane !
Mwiringir’ agukiz’ ubu ;
Ihane ! Ihane !
Kand’ uwo mutwaro wikoreye,
Mwemerer’ awugutur’ uruhuke,
Ngo tuzabane mw ijuru :
Ihane ! Ihane !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 183 mu Gushimisha