Indirimbo ya 388 mu GUSHIMISHA

1
Tunganir’Imana ubudasiba
Jy’uhora uyisenga Kand’uyumvire
Jy’ubana n’abayo, jy’ufash’ indushyi
Ntusibe na rimwe kuyikorera
2
Tunganir’Imana Jy’ubana na Yo
Nutumbira Yesu Uzaba nka We :
Bose bazamenya k’ubana na We,
Barek’ubugome Bitabe Yesu
3
Tunganir’Imana, Ikuyobore
N’uterwa n’ibyago, jy’usanga Yesu
Ntiyirengagiza, umwiyambaza
Uyoboke Yesu ni we Shobuja
4
Tunganir’imana, tuz’umutima
Muby’ukora byose wihutiraho
Jya wumvir’Umwuka; Gwiz’urukundo :
Nta son’uzagira, n’ubona Yesu



Uri kuririmba: Indirimbo ya 388 mu Gushimisha