Indirimbo ya 202 mu GUSHIMISHA

1
Tur’ abasirikare ba Kristo Yesu;
Ni W’ ukiz’ abamwiringira
Kandi twasezeranye kurwana cyane
Na Satani n’ isi n’ umubiri
2
Turi bene Data umwe, bagenzi banjye,
Kandi dusangiye kwizera;
Iyo badututse, baduhora Yesu,
Twibuke yuko yadupfiriye
3
Mwibatizwa twashyizwehwikimenyetso
Cy’ umusaraba yabambgeho,
Tujye turwana munsi y’ iyo bendera,
Twambay’ intwaro duhabwa na We
4
Tube maso, twirinde, nta wakwikiza;
Twizigir’ izo ntwaro nziza
Satani n’ ashimagiza, ye kutwoshya;
Twe kumutinya n’ az’ arakaye
5
Twih’ Umwuka Wera, kugira ngo yime
Mu mitima yac’ adutware;
Nukw azatubatur’ ububata bubi
Bwo kwifuza kose k’ umubiri
6
Bene Data, duhumurizanye,
kuko tur’ ingabo z’ Uwanesheje
Twe gutiny’ ababisha, twe gucogora
Tube maso, dusenge, turwane
7
Nubw’ intambar’ idasiba, twagabiwe
Intwaro zituneshereza,
Mw’ ijuru tuzaruhukan’ ibyishimo,
Twambay’ ikamba ritangirika



Uri kuririmba: Indirimbo ya 202 mu Gushimisha