Indirimbo ya 325 mu GUSHIMISHA

1
Ababatijwe none,
Ubarinde, Mwami,
Ub’ umubyeyi wabo,
Kukw ar’ abangizi
Bajya mw ijuru bate ?
Ntabgo bakwijyana,
Keretse bakwizeye,
Wowe, Mucunguzi
2
Bashakish’ urukundo,
Ujy’ ubaramira
Bakwiringire, Mwami,
Bahunge Satani;
Muvunyi Yesu, ngwino,
Ubakiz’ ibibi
Twese tuguhimbaze,
Ng’ udukiz’ iteka
3
Mwam’ ubwawe wenyine,
Ubabatirishe
Umwuka wawe wera,
Bajye bakwizera;
Twese tuzafatanye,
Tuzab’ umwe rwose,
Duhore dukundana
Nkuko wadukunze



Uri kuririmba: Indirimbo ya 325 mu Gushimisha