Indirimbo ya 293 mu GUSHIMISHA

1
Uko njya mbona mw ‘ isi
Njya mbwir’ Umwami, nti
Ndakwinging’ unyigishe
Kuguh’ umutima
2
Iteka mu gitondo,
Njya mbgir’ Umwami, nti :
Nyiriz’ imbere yawe,
Mana yanjye nkunda
3
Kenshi cyane mu munsi,
Njya mbgir’ Umwami, nti :
Ni Wowe turi kumwe:
Uhor’ ushimishwa
4
Kand’ iy’ ijoro rije,
Njya mbgir’ Umwami, nti :
Mukiz’ ureba hose,
Mpa ku byiza byawe !
5
Kugez’ igihe nzapfa,
Nzabgir’ Umwami, nti:
Ni kuri Wowe, Data,
Njya mperw’ umugisha



Uri kuririmba: Indirimbo ya 293 mu Gushimisha