Indirimbo ya 145 mu GUSHIMISHA
1
Kugukorera ni byiza,
Mukiza wanjye. Iri turo ntuye,
Mwami, Rikunezeze
Gusubiramo
Akir’ ubugingo bganjye,
N’ ubgawe, Yesu;
Kandi kubg’ ubuntu bgawe,
Undind’ ibibi
2
Mwam’icyo nifuza cyane
N’ ukwera nkawe:
Nta n’ ikindi nshaka,
Yesu; Nzajya nkumvira,
3
Mbe nk’intumwa zawe, Yesu,
Njye ngukorera;
Ngukurikire, Muvunyi,
Nkubehw iteka
4
Singitinya n’amakuba
N’ ibyago bindi:
Uwo nizeye ni Yesu
N’ agakiza ke
5
Twese tujy’imbere hamwe
Mu by’ inzira ye,
Turirimban’indirimbo,
Tunesh’iteka